Muri 2007, nahagurutse i Kigali nerekeza Cape Town. Jye n’inshuti ebyiri twari dusanze umusore w’umurundi wari watwijeje ibitangaza.
Twasimbutse imipaka, turara mu ishyamba, twihisha mu bihuru, twambuka uruzi ubwato burarohama, duhingukira muri parike inyamaswa ziratugota.
Igihe twibeshyaga ko tubonye agahenge, wa musore yohereje abantu be Johannesburg batwara umwe muri twe, abandi dusigara twicirwa n’inzara muri gare.
Muri uku gutinya kwicwa n’inzara, nagurishije telefone nari mfite mbona amafranga yo kungeza Cape Town, ariko nkimara kuhagera wa murundi aba aranyihakanye.
Hashize iminsi nza kwisanga muri gereza ifungirwamo ba ruharwa, mpuriramo n’umugabo uhamya ko ari we Yezu Kristu.
Ni umugabo ukomoka muri Congo Brazzaville, akarangwa n’ibituta bishinze nk’amahembe. Yampamirije ko ari we wabambwe ku musaraba, ambwira ko polisi yamushumitse ipingu igihe yari agarutse kujyana abemera mu ijuru.
Ndizera ko uru rugendo ruzakwigisha byinshi, ugatangira kubona isi ukundi, kandi ukibuka ko uwo wizera ari na we wa mbere ushobora kugushinga inkota mu rubavu, bityo bikazagufasha gufata icyemezo kizima uko ugeze mu gihirahiro. Murakoze.
Igitabo ni UBUNTU.
DOWNLOAD